in

Abagore babiri bapfiriye mu gitaramo cyabereye muri America

Abafana babiri b’abagore bapfuye abandi 8 barakomereka muri USA nyuma y’igitaramo cy’umuhanzi GloRilla wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu gitaramo cyaberaga Rochester muri New York niho ibi byago byabereye. Iki gitaramo kiba cyari cyateguwe n’umuraperi Gloria Hallelujah Woods wamenyekanye nka GloRilla mu muziki.

Byose byatangiye ubwo igitaramo cyari gisojwe abantu bari gusohoka, nibwo humvikanye urusaku rw’amasasu nk’uko byatangajwe na Polisi.

Abantu bakimira kumva urusaku rw’amasasu basotse mu mubyigano aribwo babiri bahise bahasiga ubuzima abandi umunani barakomereka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uretse kuba ari n’umukire agira n’umutima wo gufasha: Ibyo Alliah Cool yakoreye abakobwa babyariye iwabo byashimangiye ubugiraneza bwe 

Umugore w’imyaka 28 yatawe muri yombi azira ubushizi bw’isoni yakoreye ku mwana w’amezi 5