in

Aba-Rayon mu mubona gute? Umugande Musa Esenu ushinjwa guhusha ibitego byabazwe mu ikipe ya Rayon Sport yaruciye ararumira ku byo kongera amasezerano

Rutahizamu wa Rayon Sports, Umugande Musa Esenu avuga ko abamutuka bitewe n’uburyo ahusha ibitego ntacyo yabavugaho ahubwo bimutera imbaraga zo gukora cyane.

Musa Esenu uri ku mpera z’amasezerano ye y’imyaka 2 yasinye muri Mutarama 2022, ni umwe mu bakinnyi n’ubwo atsinda utaremeje abakunzi b’iyi kipe.

Uyu rutahizamu abajijwe icyo avuga ku kuba yirirwa anengwa guhusha amahirwe menshi kandi aba yabazwe, yavuze ko kuvugwa bibaho kandi ko nta rutahizamu udahusha ariko na none bitera imbaraga zo gukora cyane.

Ati “kuvugwa bibaho ariko na none biragusunika ugakora cyane, yego nahushije ibitego mu mikino iheruka ariko na none nta rutahizamu utifuza gutsinda, ushobora kureba ku Isi hose abantu barahusha iyo atari umunsi wawe ntabwo utsinda ni yo waba usigaranye n’izamu ryonyine , ariko iyo amahirwe aje kikajyamo ushima Imana.”

Musa Esenu uzasoza amasezerano muri Mutarama 2024, abajijwe niba azongera amasezerano, yaryumyeho.

Ati “muzabimenya, igihe nikigera muzabimenya. Iryo ni ibanga ryanjye ariko igihe nikigera muzabimenya.

Nubwo atifuza kugira byinshi abivugaho, amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gufata umwanzuro wo kumwongerera amasezerano y’amezi 6 azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gatsibo: Baratabariza umwana w’umukobwa uri kwangirika imyanya y’ibanga

Abamotari bagiye kwinjiza akayabo k’amafaranga kubera igabanuka ry’ibikomoka kuri peterori