in ,

Zose zirabikeneye: APR FC na Kiyovu Sports zirikurwanira ibikombe bibiri uyu munsi nibwo ibyazo birara bisobanutse

Ikipe ya Kiyovu Sports n’ikipe ya APR FC nizo kipe ebyiri zihanganiye ibikombe bibiri bikomeye hano mu Rwanda gusa uyu munsi zifitanye umukino uraza gutuma imwe murizo ariyo isigarana amahirwe yo kwegukana ibikombe bibiri byifuzwa na zose.

Uyu munsi tariki 14 Gicurasi 2023 saa 15h:00 nibwo ikipe ya APR FC irakira ikipe ya Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium akaba ari umukino usobanuye byinshi kuri aya makipe yombi kuko umukino ubanza bari banganyije 1-1 mu mukino wari wabereye kuri sitade ya karere ka Bugesera kandi n’umukino wagaragayemo imvururu ku mpande zombi ubwo APR FC yatsindaga igitego umusifuzi akacyanga.

Ikipe ya Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda ibura imikino ibiri ngo irangire n’amanota 60 ikaba ikurikirwa n’ikipe ya APR FC n’amanota 57 bisonuye neza ko izi kipe zombi zigifite amahirwe yo kwegukana ibikombe bibiri n’ubwo uyu munsi aribwo ikipe iratsinda ariyo irakomezanya ayo mahirwe.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoma W’umunsi: Ku wa 14/5/2023 – Tereka ayo maso meza yawe.

Abajura 8 gusa bakodesheje hotel yose, bayibamo bonyine bashaka kwiba ikintu gikomeye