in

Zlatan Ibrahimovic yasutse amarira imbere y’abanyamakuru kubera umwana we (VIDEO)

Umukinnyi w’icyamamare, Zlatan Ibrahimovic yagize ikiniga maze aririra imbere y’abanyamakuru ubwo bamubazaga uko abana ba bakiriye icyemezo cye cyo kwerekeza muri Suede .

Nyuma y’imyaka itanu asezeye mu ikipe y’Igihugu, Zlatan Ibrahimović ategerejweho kongera kwambara umwenda w’umuhondo wa Suède muri iki cyumweru.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere, uyu mugabo w’imyaka 39 yabajijwe icyatumye yemera gusubira mu ikipe y’Igihugu n’uko abahungu be; Maximilian w’imyaka 14 na Vincent w’imyaka 12, bakiriye ko yabasize agasanga bagenzi be bazakinana.

Asubiza iki kibazo, Zlatan yavuze ko atari ikibazo cyiza, akomeza avuga ko umuhungu we atabyakiriye neza, ariko ubu bimeze neza.

Ati “Icyo ntabwo ari ikibazo cyiza ubajije. Mfite Vincent warize ubwo namusigaga, ariko ubu bimeze neza.”

Gusa, Zlatan Ibrahimović yananiwe kwifata ahita yipfuka mu maso, ahanagura amarira mbere yo gukomeza kuganira n’abanyamakuru.

https://youtu.be/nMVOlr1Rqv0

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya nta byera ngo de:Diamond Platnumz yashatse kwiyahuza uburozi ngo apfe.

Ese ujya wibaza icyo wakora mu gihe telefone yawe iguye mu mazi kandi itavamo bateri?ibi byagufasha