in

Zari wabyaranye na Diamond Platnumz yaba yarabonye umukunzi mushya? yaguwe gitumo ari kugirana ibihe byiza n’umusore/Reba amafoto

Umwaka uri gutangira ari nako abantu bafata ingamba nshya, birasa nkaho Zari Hassan, umudamu wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz nawe yaba ashaka umugabo mushya mu buzima bwe.

Umwaka ushize gusa, Zari yavuzwe mu rukundo n’abagabo batatu harimo Dark Stallion, ndetse na Diamond Platnumz babyaranye.

Birasa nkaho nubwo ibyo byanze gucamo, uyu mudamu w’abana batanu ashaka kugerageza andi mahirwe muri 2022, niba atari ibihuha biri gukwirakwiza byerekeye umukunzi we mushya.

Kuwa mbere ni mugoroba, amafoto n’amashusho byakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga byerekana Zari ari kumwe n’umusore muto muto.

Mu mafoto, Zari bigaragara ko yishimiye kandi anyunzwe n’uwo musore, adatewe isoni n’uwaba ari kubareba cyangwa undi wese uri hafi aho.. muri make bari bari kwiyumvanamo.

Andi mashusho yerekana uyu mudamu w’umugande ariko wibera mu gihugu cya Afurika Yepfo, ari guhoberana n’uyu musore bikekwa ko yaba ari umukunzi we mushya arinako babwirana utugambo turyohereye.

Uri kwibaza ngo uyu musore ninde? uyu musore azwi nka King GK umenyerewe ku kazina ka GK Choppa. Bivugwa ko ari rwiyemezamirimo, rushabitsi akaba atuye nawe muri Afurika yepfo aho akorera ubucurizi bwe.

Igitangaje ariko ni uburyo uyu musore yashyize hanze amafoto yabo bombi ku mbuga nkoranyambaga ze ariko Zari we akaba atarayashyize hanze bisa nkaho yaragikeneye ko biguma kuba ibanga.

Gusa ariko Zari akaba yarakunze (yashyize like) ku mafoto uyu musore yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze. Reka dutegereze icyo uyu mubano uhatse

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni akumiro: umugabo bamwirukanye ku kazi akamazemo amasaha abiri azira umubyibuho ukabije

Umugore ushira isoni yafotowe anywera itabi imbere ya nyirabukwe(video)