in

Zari wabyaranye na Diamond Platinumz ari mu marira menshi

Zari Boss Lady wabyaranye na Diamond Platnumz atangiye iminsi mikuru arira ayo kwarika nyuma yo kwibirwa telefone mu birori yiteguriye byahuje abantu bambaye imyeru ‘Zari White Party’ byabereye muri Uganda ku wa 22 Ukuboza 2022.

Ni ibirori byari mu bihenze bibera muri Uganda, aho abaguze amatike mbere ya tariki 15 Ukuboza 2022, bayaguze ku bihumbi 75 UGX mu gihe nyuma bayaguze ibihumbi 100UGX.

Ameza yicaraho abantu batanu yaguraga miliyoni 2UGX mu gihe ameza y’abantu umunani yo yaguraga miliyoni 4UGX.

Icyakora nubwo byari ibirori byiza kuri bamwe, Zari wagiteguye wari wanaserukanye n’umukunzi we yatashye arira ayo kwarika nyuma yo kwibwa telefone ye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Zari yavuze ko ikimubabaje atari ukwibwa telefone ahubwo ari uko yari irimo amashusho n’amafoto afata nk’urwibutso ku bana be n’umukunzi we.

Zari yavuze ko uyifite yakora ibishoboka byose akayimugezaho akamwishyura amafaranga yose ashaka ariko akongera kubona amafoto n’amashusho y’urwibutso ku bana be.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Mafoto: uko ibyamamare muri ruhago byizihije umunsi mukuru wa Noheli

FERWAFA yatangaje igihe imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izagarukira ndetse n’impinduka kuri imwe mu mikino