in

FERWAFA yatangaje igihe imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izagarukira ndetse n’impinduka kuri imwe mu mikino

FERWAFA yatangaje impinduka ku gihe imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igomba gutangiriraho.

FERWAFA yanzuye ko iyi mikino yagombaga gutangira ku wa 5 Gashyantare, yimurirwa ku wa 20 Mutarama 2023.

Mu kwihutisha Shampiyona ya 2022/2023 kugira ngo izasorezwe ku gihe, FERWAFA yahisemo kwegeza imikino imbere ku buryo izashyirwaho akadomo ku wa 28 Gicurasi 2023.

Impinduka ku ngengabihe z’imikino itandukanye mu Rwanda zanageze ku yo mu Cyiciro cya Kabiri ndetse na Shampiyona y’Abagore.

Imikino y’Icyiciro cya Kabiri izatangira ku wa 27 Mutarama mu gihe iyo mu matsinda izasozwa ku wa 16 Mata 2023.

Imikino ya kamarampaka izakinwa ku wa 22 Mata mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 29 Gicurasi 2023.

Ku rundi ruhande, Icyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’Abagore kizatangira ku wa 27 Mutarama mu gihe icy’Icyiciro cya Kabiri kizasubukurwa ku wa 4 Gashyantare 2023.

Imikino y’Igikombe cy’Amahoro izatangira ku wa 7 Gashyantare mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa ku wa 14 Gicurasi 2022.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari wabyaranye na Diamond Platinumz ari mu marira menshi

Amafoto: Inyogosho ya Vestine na Drocas yavugishije abantu batari bake kubera uko yagaragaye mu gitaramo cyabo