in

Yolo nzakugwa inyuma! Harmonize yifashishije Bruce Melodie kugira ngo ashimangire urwo akunda Yolo The Queen

Harmonize yashyize hanze indirimbo yakoranye na Bruce Melodie bise ‘Zanzibar’, yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Element.

Muri iyi ndirimbo Harmonize yongeye gushimangira ko yihebeye umunyarwandakazi Yolo The Queen, aho avugamo amagambo ataka uyu mukobwa.

Hari aho yagize Ati:”Ndarahiye atuma mbyina ateye neza nk’Umwamikazi Yolo aho azajya hose nzamukurikira.”

Yongera kandi kuvugamo ko agiye kwishyira tattoo yisura y’uyu mukobwa agira ati:”Nshaka kwishyiraho tattoo yanjye ya nyuma izaba ari isura yawe yagatangaza.”

Ni amagambo yongera guhamya ko uyu muhanzi ibye na Yolo The Queen biri kugenda bifata indi ntera.

Iyi ndirimbo ikaba igiye hanze nyuma yuko Harmonize agaragaje ko yihebeye Yolo The Queen akanatangaza ko yiteguye kwishyira Tatttoo ye ku mubiri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda yasutse amarangamutima ku musore wamutwaye umutima

Byose hanze: Gihozo Alliah yavuze amayeri abagabo bakuze bakoresha batereta abana bato b’abakobwa, anatanga inama – VIDEWO