in

Yishwe n’abana bakiri bato! Umukecuru witwa Mukarundo Elina w’imyaka 62 y’amavuko yishwe atewe amabuye bamuziza kuroga 

Yishwe n’abana bakiri bato! Umukecuru witwa Mukarundo Elina w’imyaka 62 y’amavuko yishwe atewe amabuye bamuziza kuroga.

Umukecuru witwa Mukarundo Elina wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe yishwe n’abaturage harimo n’abana bakiri bato bamuteye amabuye aho yazizwa ko ari umurozi ruharwa kubera ko yari amaze guhekura abantu benshi abicira abana bavuye ku ishuri abahaye amazi yo kunywa.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe ahiciwe Mukarundo Elina wari waroze umwana w’imyaka 15 y’amavuko bigatuma bafata umwanzuro wo kumwica bavugaga iyo batamwica byari kuzajyera kuri Bonane na Noheri yarabamazeho abantu.

Aba baturage kandi beruye batangaza ko batazigera bajya kumushyingura kubera abantu babo yishe banakomeza basaba Leta ko itafunga abishe uwo mukecuru bamuteye amabuye kubera ko babitewe n’uburakari bwo kubura ababo bakundaga kandi ko byari bintu byari bimaze gufata indi ntera kugezaho kwihangana byabananiye bagafata umwanzuro wo ku mwivugana.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyitozo yabaye ubuki! Imyitozo ya Rayon Sports yagarutsemo abakinnyi 2 batumaga ikipe itsinda bigoranye kubera batari bahari none bagarutse bameze neza

Kirazira guhisha amabere! Hari agace abakobwa baho batajya bambara imyambaro ihisha amabere, ndetse ngo abagabo baho ntibajya babagirira irari – Amafoto