Umubyeyi wo mu gihugu cya Kenya yatwitse umwana we w’imyaka cyenda nyuma yo kumwiba amafaranga.
Uyu mwana ari mu bitaro by’iwabo muri Kenya mu ntara ya Homa Bay nyuma y’aho nyina umubyara amutwitse amaboko yombi amuziza kwiba amashilingi 50 ya Kenya n’ukuvuga asaga amafaranga 500 mu mnyarwanda.
Maren Odhul, yatwitse umuhungu we,Pablo Otieno,hanyuma amufungirana mu nzu icyumweru cyose.
Nicodemus Odundo, Umuyobozi w’ibitaro bya Ndhiwa yavuze ko uyu mwana ari kugenda amera neza.