Abagenzi bari bateze imodoka mu buryo rusange bakijijwe n’amaguru ubwo imodoka bari barimo yafatwaga n’inkongi y’umuriro.
Ibi byabereye ahitwa Greater Manchester nkuko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter aho uwayashyizeho yarengejeho amagambo agira ati: “Bisi ya Hale yahiye,uwabibonye yampaye aya mashusho.Birasa naho abagenzi bagize amahirwe yo guhunga.”
Ayo mashusho yerekana abagenzi bari guhunga mu gihe iyi modoka y’ibara ry’ubururu yafatwaka n’inkongi y’umuriro. Nta muntu n’umwe wahitanwe n’iyi nkongi.
Nta makuru menshi aratangazwa ku cyateye gushya ku iyi modoka itwara bagenzi yahiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.