in

NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye

Yashoye akayabo k’amafaranga mu gushakisha ikibuno kinini none ari kuririra mu myotsi

Umugore witwa Natasha Crown yakoresheje amafaranga arenga 150,000 by’Amadolari y’Amerika mu gushaka kugira ikibuno kinini ku isi.

Uyu mugore kubera kwibagisha ashaka ikibuno kinini byaje kumugiraho ingaruka yo kubura umukunzi.

Natasha avuga ko kubera ibyo yakoze ku mubiri we, bimibuza gusohokana n’abagabo kubera bamutinya.

Natasha Crown ufite imyaka 27, ari mu rugendo rwo gushakisha ko yagira ikibuno kinini ku isi akaba ari nayo mpamvu yibagisha inshuro nyinshi.

Natasha avuga ko nta kintu kigomba gukoma mu nkokora intego ye yo kugira ikibuno kinini, aho atangaza ko yamaze kwibagisha inshuro eshanu (5) ndetse akaba ari no kwitegura kwibagisha iyindi nshuro ya gatandatu (6)

Natasha Crown yatangiye kwibagisha ashaka ikibuno kinini ubwo yari afite imyaka 20, kuva icyo gohe kugeza magingo aya akaba atari yigera urukundo. Ibyo ni ibintu bimubabaza cyane bigatuma aniheba cyane.

Natasha aganira n’urubuga rwa YouTube rwitwa Hooked on the Look, yagize ati:“Mperuka kujya mu rukundo mu myaka irindwi ishize. Birakabije, ndatekereza ko abantu bantinya.”

Nubwo kugira ikibuno kinini byamugizeho ingaruka ntago yari yarekera gukora ibyatuma akomeza kugira ikibuno kinini, aho avuga ko agiye kongera kwibagisha hakoreshejwe uburyo buzwi nka BBL (Brazilian butt lift )

Uburyo bwo kubaga bwa BBL (Brazilian butt lift) bukorwa hongerwa ibinure ku kibuno kikaba kinini cyane ndetse ngo iyo babigukoreye bagutegeka kurya ibyo kurya byihariye ngo kibe kinini kurushaho.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore ukiri muto yahurudutse ku nyubako ndende abanza umutwe hasi

Abakobwa babiri barwaniye umugabo ivumbi riratumuka(Video)