in

Yasambanyaga abana b’umugore we babanaga mu rugo rumwe

Julia Wangari, umubyeyi w’abana bane ari mu gahinda nyuma yo kubona umugabo we aryamana n’abakobwa be babiri, aho yabahaga ibinini bya P2 kugirango bibarinde gutwara inda.

Uyu mubyeyi yavuze amateka ye, aho yavuze ko yabanje gushyingiranwa n’umugabo babyaranye abakobwa babiri, gusa ariko uwo mugabo yaje kwicwa ajugunywa mu mugezi.

Nyirabukwe we yamushingije urupfu rw’umugabo we, aho yaje gufungwa imyaka ibiri.

Nyuma y’imyaka icumi nta mugabo, uyu mugore yabonye undi mugabo umuha urukundo yari amaze igihe atabona. Nyuma yo gukundana n’uwo mugabo Wangari yaje gukora ubukwe n’uwo mugabo ndetse ajyana n’abana be babakobwa.

Wangari yaje kubyara abandi bana babiri aho yababyaranye n’uwo mugabo bari bashakanye nyuma y’imyaka icumi nta mugabo afite.

Uyu mugore avuga ko umugabo we yari amaze gushaka yatangiye kumuca inyuma, aryamana n’abakobwe be yari yarazanye ubwo yashakanaga n’uyu mugabo.

Wangari akomeza avuga ko uyu mugabo yakomeje gusambanya abo bana be aho yabahaga ibinini bya P2 kugirango bibarinde gutwara inda. Ubwo uyu mubyeyi yabimenyaga yahise abimenyesha polisi.

Uyu mugore asoza avuga ko ubwo yari amaze kurega umugabo we kuri polisi, yahise ahunga uwo mugabo ndetse ajyana n’abana be.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yakoze agashya agurisha agasabo k’intanga ke kubera ubukene bukabije

Abantu batunguwe n’umugabo w’imyaka 29 utarabyaye na rimwe wifungishije burundu kubera ko adashaka abana