in

Yakoze agashya agurisha agasabo k’intanga ke kubera ubukene bukabije

Umugabo wo gihugu cya Kenya yakoze agashya maze agurisha agasabo kamwe k’intanga nyuma yo kuzongwa n’ubukene bukabije.

Kowit yatangaje ko yari arambiwe kuba mu buzima bw’ubukene, atabona icyo ashaka, maze agashaka umukiriya wo kumugurira agasabo ke 1 k’intanga, amwemerera kumuha akayabo k’ibihumbi magana atanu by’Amashiringi (Sh500,000).

Yatangarije ikinyamakuru Nairobian, ko yifuza no kugurisha impyiko ye imwe kuko yabonye umukiriya wo muri Kenya  umuha amafaranga akubye gatatu asanzwe agura urwo rugingo. Yagize ati: “Bimaze iki kuba mfite udusabo 2 tw’intanga, ari ukwirirwa nyagendana hagati y’amaguru, mu gihe hari ababuze urubyaro kubera ko nta na kamwe bafite?”

Yakomeje agira ati: ” mwibaze ko hanze aha hari ababuze urubyaro kubera ibibazo bitandukanye, mu gihe nge nshobora gutera akabariro mfite agasabo 1, nkaba mfite tubiri turimo gupfa ubusa. Ndashaka guha na bagenzi bange ku byo Imana yampaye, kandi ndambiwe ubukene”.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakire si abantu: Jeff Bezos atumye basenya ikiraro mubu Hollande

Yasambanyaga abana b’umugore we babanaga mu rugo rumwe