in

Yari yigize nka kagoma mu kirere! Mu mafoto twinjirane mu mukino Cristiano yaraye akinnye

Cristiano Ronaldo asigaye akina muri Al Nassr muri Arabia Saudite

Kizigenza Cristiano Ronaldo yatangiye neza mu mukino we wa mbere ikipe ya Al Nassr yakinaga yabanje mu kibuga.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Cristiano Ronaldo yerekeje mu ikipe ya Al Nassr ikina Championa y’ikiciro cya mbere muri Arabia Saudite.

Cristiano Ronaldo ufite imbaraga zo gusimbuka nubwo afite imyaka 37

Cristiano Ronaldo yaratarakina umukino numwe wemewe mu ikipe ya Al Nassr dore ko yahageze ari mu bihano yariyarafatiwe na FA y’ u bwongereza. Kuri icyi cyumweru Cristiano Ronaldo yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Al Nassr yakinaga na Ettifaq. Cristiano Ronaldo ni nawe wari captain w’ikipe ya Al Nassr birangira ikipe ye yitwaye neza kuko yatsinze igitego kimwe ku busa , igitego cya Al Nassr cyatsinzwe na Talisca ku munota wa 31.
Ronaldo ukigaragaza imbara zo gusimbuka akajya mu bicu

Kugeza ubu Championa y’ikiciro cya mbere muri Arabia Saudite hamaze gukinwa imikino 14 ndetse n’ikipe ya Al Nassr n’iyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 33 ndetse n’ikirarane cy’umukino itarakina. Al Nassr ikurikiwe na mukeba wayo Al Hilal ifite amanota 32.
Amwe mu mafoto yaranze umukino:
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Al Nassr

Rudi Garcia utoza Al Nassr

Cristiano Ronaldo ufite imbaraga zo gusimbuka nubwo afite imyaka 37

Ronaldo ajya kwishimana na mugenzi we

Ronaldo n’abagenzi be bashimira abafana

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize yahishuye ikintu ashukisha inkumi z’i Kigali, akomoza no ku ndirimbo yishimiye

Producer Element akigera muri 1:55Am yatangiye gukora indirimbo y’ibyamamare hano muri Africa – VIDEWO