in

Yari impanuka iteye ubwoba: Ikamyo yagonze imodoka itwara abagenzi rusange yari itwaye abagera kuri 18 bava i Kigali

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge mu kagari ka Kigembe Umudugudu wa Buhoro, habereye impanuka y’imodoka 2 zagonganye abantu 5 barakomereka bikomeye, abandi 13 bakomereka byoroheje.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023, yatewe n’ikamyo yari itwawe n’umushoferi witwa Byiringiro André yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, ageze Gacurambenge yataye umukono we agonga imodoka itwara abagenzi rusange yavaga i Kigali igana i Muhanga abantu bose bari muri iyo modoka rusange barakomereka.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye bya CHUK, Kibagabaga, Remera-Rukoma ndetse no ku kigo nderabuzima cya Kamonyi.

Umushiferi wari utwaye iyi modoka ntabwo yari yanyoye ibisindisha, gusa icyateye impanuka ni uko yari ifite umuvuduko mwinshi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ngango
Ngango
11 months ago

Nibyo sekoko yarafite umuvuduko mwinshi?
Niba mwitegereje neza Aho yabereye
Hapfiriye imodoka mumuhanda.
Bisaba ko Imodoka iva Ikigali ijya mugice cyiziva Muhanga.

Ibi byo bikorwa na bake: Bahati Kenya na Bruce Melodie bongeye kwerekana ko Imana yabahundagajeho imigisha itavangiye

Bameze nk’abize karate! Rubavu abagabo bari gukubitwa n’abagore babo bajya kurega bakongezwa izindi bazira ikintu kitashimishije abandi baturage