in

Yarezwe muri RIB! King James wavuzweho ubuhemu n’umushinja kumwambura amamiliyoni, yasobanuye imiterere y’iki kibazo

King James wavuzweho ubuhemu n’umushinja kumwambura amamiliyoni, yasobanuye imiterere y’iki kibazo, avuga ko yatunguwe no kuba yaramureze muri RIB.

Uyu Pastor Blaise mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Muri 2021 nahaye amafranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James ngo dukorane business yari yatangiye yo gukora no gutunganya ubufu bwa kawunga.

Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije, n’amafranga ntayo yansubije, kandi nayamuhaye nyagujije Banki yo mu Gihugu cya Sweden aho ntuye. Kuva icyo gihe, kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya banki hiyongereyeho n’inyungu, no gusiragira muri RIB.”

King James utari wagize icyo avuga kuri iki kibazo, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Ukwezi TV, yasobanuye imiterere yacyo.

Uyu muhanzi uvuga ko yamenyanye na Blaise bahujwe n’umwe mu bo mu muryango we, avuga ko babanje kubaka ubucuti bukaza gukura, ari na bwo yamenye ko King James afite uruganda rutunganya kawunga, akifuza ko bafatanya kurwagura kuko rwari rukiri ruto.

Ati “Yatangiye kubinsaba kuko nari nsanzwe nkora njyenyine, ariko numva ni n’igitekerezo cyiza, cyo kwagura ibikorwa n’uburyo yabivugaga ko dushobora kwagura ibikorwa, birangira numvise igitekerezo ari cyiza, araza nyine dutangira gukorana.”

Uyu muhanzi yemera ko batangiye gukorana ku bwumvikane bwa gicuti, badasinye amasezerano, bamara umwaka bakora neza, ariko nyuma iyi business yabo iza kuzamo ibibazo kubera inganda nyinshi zitunganya kawunga zagiye zivuka, bituma urwabo rutangira guhomba.

Ati “Ariko nkagerageza kubimubwira, kuko twaravuganaga cyane, nta munsi washoboraga kwira tutavuganye kuri telefone, nkagenda mubwira nti ‘ibintu njye ndabona birimo bigenda bikomera’.”

King James avuga ko we ubwe yanateye intambwe agasaba Blaise ko bahagarika iyi business yabo, bakaba bagurisha uru ruganda, ariko akamubera ibamba.

Ati “Ndamubwira rero nti ‘njye ndananiwe pe’, ni bwo twabiganiriye nk’abavandimwe, mba muhaye uruganda, atangira kurukoresha, yarukoresheje nk’amezi arindwi.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

King James nyuma yo kugezwa muri RIB yasobanuye ikibazo cyose uko giteye

Amashusho ya camera zo ku muhanda agaragaza uko mu gitondo muri feruje ya Nkumba habereye impanuka -videwo