in

Yannick Mukunzi n’ikipe ye bahuye n’uruva gusenya nyuma yo kugarukira mu marembo y’icyiciro cya 2

Yannick Mukunzi nyuma yo kumara umwaka kubera imvune, ikipe ye ya Sandvikens IF yo mu gihugu cya Suwede yasoje shampiyona itsinda ikipe ya Forward 3-1 ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022.

Ku rutonde rwa shampiyona iyi kipe yarasoje iri ku mwanya wa kabiri ifite amanota 65, ubwo yaragombaga gukina umukino wa kamarampaka kugira ngo irebe ko yazamuka mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya Gefle ni yo yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya kabiri kuko yasoje ku mwanya wa mbere ifite amanota 70.

Sandvikens IF yaje gukina n’ikipe ya Örgryte yarimo irwana no kureba uburyo itamanuka mu cyiciro cya gatatu maze umukino ubanza Sandviken IF murugo iwayo itsindwa na Örgryte ibitego 2-0.

Iyi kipe yagiye mu mukino wo kwishyura ikora iyo bwabaga ndetse iza kuwutsinda 3-2 biba 4-3 mu mikino yombi ibura amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

Bivuze ko Yannick Mukunzi umaze imyaka 3 muri iyi kipe akaba aheruka no kuyongerera amasezerano, umwaka utaha azaba agikina mu cyiciro cya gatatu muri Sweden

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Adil Mohamed yatangaje igihe ntarengwa ibye na APR FC bizaba byarangiye

Mu mafoto dutemberane ‘Poesia floating ship’ ubwato rutura buzakoreshwa nka hoteli mu kwakira abafana bazitabira igikombe cy’isi