in

Adil Mohamed yatangaje igihe ntarengwa ibye na APR FC bizaba byarangiye

Umutoza wa APR FC Adil Mohamed wahawe ibihano sagaruke mu nshingano ze yatangaje igihe ntarengwa ibye bizaba byagiye ahagaragara.

Tariki ya 13 ukwakira 2022, ikipe ya APR FC yahaye ibihano umutoza Adil Mohamed ndetse na Kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel kubera amagambo bateranye mu itangazamakuru ibintu APR FC itajya yishimira uko byagenda kose.

Uyu mutoza ndetse na Kapiteni ibihano byabo byarangiye tariki ya 13 Ugushyingo 2022, byari ukwezi kumwe gusa, ariko ntabwo uyu mutoza yagarutse mu kazi ke bitewe n’uko avuga ko ngo yahanwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa Kane Adil Mohamed yahaye ikiganiro radio Flash FM, avuga ko ibye na APR FC bitarenze ukwezi bizaba byagiye ahagaragara kandi ko abanyamategeko be hari ibyo barimo gukora bijyanye n’iki kibazo cye.

Yagize Ati” Icyo nzi ni uko bambujije gukora akazi kanjye, bisobanuye ko batakinshaka, ibisigaye n’ibyabavoka banjye. Igihe Hari abavoka baba bagomba kubikurikirana, kandi turi abanyamwuga, tugomba gusubiza neza turengera umwuga wacu yewe n’akazi kacu.”

Uyu mutoza yakomeje avugako babareka bakavuga ariko azi neza ni uko nyuma y’ukwezi ukuri kuzaba kwagiye ahagaragara.

Adil Mohamed ufite umujinya n’agahinda kenshi ntakozwa ibyo kugaruka muri APR FC, ikigaragara nuko ashaka ko iyi kipe yazana undi mutozo akaba ariho ahera arega ikipe.ya APR FC.

APR FC n’uyu mutoza ubona ko barimo gucenga cengana bitewe nuko buri ruhande ntabwo tugira ikintu rushyira ahagaragara rwaho ibintu bigeze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’Amavubi Carlos Alos nyuma yo kumara imikino 6 yose adatsinda yavuze amagambo asa nkutifitiye icyizere

Yannick Mukunzi n’ikipe ye bahuye n’uruva gusenya nyuma yo kugarukira mu marembo y’icyiciro cya 2