in

Yamwihakanye imyaka 30 yose: Umusore uvuga ko ari umwana w’umuraperi Jay Z yamujyanye mu nkiko

Umuraperi ukunzwe cyane wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Shawn Carter wamamaye cyane ku izina rya Jay Z yamaze kugezwa mu nkiko n’umusore w’imyaka 30 y’amavuko wemeza ko ari imfura ya Jay Z.

Umusore witwa Rymir Satterthwaithe yajyanye umuraperi Jay Z mu nkiko aho amushinja kumutererana we na Mama we mu myaka 30 ishize mu mapuro zagejejwe mu nkiko n’abunganira Rymir zigaragaza neza ko Jay Z yakundanye na Mama w’uyu musore witwa Lynne Satterthwaithe kuva mu 1989 kugeza mu 1993 zikaba zivuga ko Jay Z yatandukanye na Mama wa Rymir akimara gusama.

Rymir yatangaje ko yatanze ibimenyetso byose bishoboka kugira ngo ukuri kugaragare kandi uyu musore yatangaje ko adashaka imitungo nk’uko benshi bari kubivuga ahubwo ko ashaka kumenya ukuri kuko se Jay Z ahora yanga ko babapima DNA.

Gusa Daily dukesha iyi nkuru yavuze ko abahagarariye umuhanzi Jay Z mu mategeko bamaze gusaba urukiko ko rwatesha agaciro ikirego cya Raymir kuko ngo amaze igihe abeshya ko ari umuhungu w’umuhanzi Jay Z ku nyungu ze bwite.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harongeye harahiye: Umuhanzi Harmonize yongeye kwisunga umuhanzi Bruce Melodie

Cristiano Ronaldo yari yivuganye umutoza washatse kumwifotorezaho_ AMAFOTO