in

Yakijijwe no kogosha abakinnyi bakomeye mu gikombe cy’isi

Sheldon Edwards ntago ari ubwa mbere yaba yari yogoshe abakinnyi bibikomerezwa kuko guhera mu myaka myinshi ishize abifashijwemo n’umukinnyi w’umufaransa Moussa Dembl yahise aba ikirangirire mu kogosha,kuva icyo gihe atangira kogoga ikirere ajya kogosha abakinnyi b’imipira y’amaguru mu ngo zabo.

Sheldon Edwards ni umunya_Jamaica waje kwimukira mu Bwongereza afite imyaka 11 gusa, ari naho yaje gukomereza umwuga yari yaratojwe na Se, bikaba bimaze kumugeza kuri Miliyoni 5 z’amadolari ya America.

Buri cyumweru uyu mwogoshi yerekeza mu mujyi wa Roma kogosha abarimo Radja Nainggolan ,ibi byaje no gutuma abandi bakinnyi ba Roma ariwe bifashisha mu kubogosha, ari nabyo byatumye abakinnyi batandukanye barimo n’aba Real Madrid ariwe bakoresha kugeza ubu.

Mu mikino y’igikombe cy’isi yabaye 2022 ,ikabera i Qatar ,Sheldon Edwards yajyanye n’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ‘Ubwongereza kugirango ajye abitaho, ndetse  byose nyenerwa ubwo yari Qatar yabihawe n’ikipe.

Ibi byanatumye andi makipe arimo France, Senegal, Cameroon, na Switzerland nayo ahitamo kumwifashisha mu kwita ku mitwe y’abakinnyi bayo ,bituma akura amafaranga menshi mu mujyi wa Doha ahaberaga igikombe cy’isi kandi utabariyemo hotel ,indege ,ibyo kurya n’ibindi yakeneraga kuko byishyurwaga n’amakipe.

Mu bakinnyi yogosha harimo Thierry Henry, Gabriel Jesus, Phil Foden, Leroy Sane, Raheem Sterling, Benjamin Mendy (Manchester City), Antonio Rudiger, Willian, Thibaut Courtois, Michy Bashuayi, Kurt Zouma, Emerson Palmieri  n’abandi batandukanye.

Ubusanzwe Sheldon Edwards afite salo (salon) yise HD Cutz iherereye mu mujyi wa 103a Lavender Hill

Niwe wogosha abakinnyi benshi hanze y'u Rwanda
Niwe wogosha abakinnyi benshi hanze y’u Rwanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imukuye mu menyo ya rubamba; Reyon sport yikozemo imanura rutahizamu karundura bakomeje kugira ibanga

Kim Kardashian yagaragaye muri gereza ya Pelican Bay State Prison