in

Kim Kardashian yagaragaye muri gereza ya Pelican Bay State Prison

Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu  tariki 11 Mutarama 2023 ,nibwo umunyamideli Kim Kardashian arikumwe n’inshuti ze Tobey Maguire,Scott Budnick bagaragaye muri gereza ya Pelican Bay State Prison iherereye mu mujyi wa Califonia.

Kim Kardashian ntiyarafunzwe cyangwa ngo abe ari irindi kosa akurikiranyweho ahubwo  ,wari umwanya wo gusura abagororwa bafungiye mu kato ,muri iyi gereza ya Pelican Bay State Prison ngo baganire ku cyakorwa kugirango bakurwe mu kato mu rwego rwo kwita k’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekereze yabo .

Guhera mu mwaka wa 2018 Kim Kardashian yagiye agaragaza ukwita kubagororwa no kubashakira ababafasha mu manza  kugirango barekurwe ndetse bikaba byaranatumye n’ubundi muri 2018 ajya guhura na Perezida Trump mu gusabira imbabazi  Alice Marie Johnson.

Kim aracyanagerageza kwiga ibijyanye n’amategeko kugirango ajye abasha kunganira abagororwa mu mategeko n’ubwo atarabasha gutsinda ikizamini gitangwa n’urugaga rw’abavoka muri leta ya Califonia  muri America.

Kim yagize uruhare runini mugutuma imfungwa yitwa Matthew Charles na effrey Stringer barekurwa ,ndetse Tmz dukesha iy’inkuru ikaba ivuga ko Kim Kardashian n’ikipe ye bamaze kugira uruhare mu ifungurwa ry’imfungwa zigera kuri 17 mu mezi 3 ashize.

Kim Kardian yagargaye muri gereza ya i Califonia
Kim Kardian yagargaye muri gereza ya i Califonia

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yakijijwe no kogosha abakinnyi bakomeye mu gikombe cy’isi

Menya indwara idasanzwe ituma umuntu abatwa no kuryagagura