in

“Yahise arigata ayo maraso” Wema Sepetu yavuze ubuzima butangaje yanyuzemo ubwo yakundanaga na Diamond Platinumz

Wema Sepetu wabaye icyamamare muri Tanzania ubwo yegukanaga ikamba rwa Miss Tanzania 2006, yavuze ko we n’uwahoze ari umugabo we basangiye igihango cy’amaraso ariko birangira batandukanye ubwo batatira icyo gihango.

Aganira na Manara Tv, Wema Sepetu yavuze ko ikintu cyatumye batandukana ni uko yananiwe kwihanganira Diamond wamucaga inyuma.

Yakomeje avuga ko kandi bari barahanye igihango cy’amaraso, ibizwi nko ’Kunywana’, gusa iri sezerano baje kuritatira.

Yagize ati “twafashe indahiro irimo amaraso. Twikomerekeje urutoki ubundi duhuza ibikomere tuvanga amaraso. Twemeranyije ko tubaye umwe, buri umwe azarinda mugenzi we, yahise arigata amaraso ari ku rutoki rwe nanjye ndigata ari ku rwanjye.”

Yongeye ko ubwo bakundanaga, Diamond Platinumz yamukubitaga, ariko ntabe yabivuga ngo kuko yamukundaga, kandi ngo yakundaga ukuntu yazaga kumuhoza. Aba bombi bakunda kuva 2012-2014.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nibikora
Nibikora
1 year ago

Sharp.

Imbavu zizavunika: Abanyarwenya Pattyno na Nyaxo batangaje inkuru nziza ku bakunzi babo bari babakumbuye

Biratangaje: Wema Sepetu yatangaje uburyo yanyweye amaraso ya Diamond Platunmz na we akanywa aye