in

Yago Pon Dat yatakiye RIB kubera ibintu asigaye akorerwa we n’abarimo Meddy na The Ben ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye

Yago Pon Dat yatakiye RIB kubera ibintu asigaye akorerwa ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.

Umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye cyane mu itangazamakuru nka Yago yikomye abantu bakomeje kuvuga ko bari gutwika nyamara bagamije kubiba urwango no gusenya basebya abandi.

Uyu musore ukiri muto uri mu bari kuzamuka neza muri muzika nyarwanda cyane ko akomeje kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo ze nka “Suwejo”, “Rata”, “Si swingi” n’izindi nyinshi.Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu musore yashyize hanze amagambo yuzuye agahinda arinako anenga abo bantu bose bitwaza gutwika bagamije kubiba urwango no gusenya basebya abandi.

Mu magambo ye yagize ati “byitwa Gutwika cyangwa Showbiz ariko mugenzure neza: Ababikora, Abavugwa, ababikwirakwiza, Ababyungukiramo, Ababihomberamo…

Uzasanga gahunda yabo atari iyo kubaka igihugu, ni iyo gusenya kandi nabi cyane ariko birirengagizwa……”

Itsinda ririfata rikataka Meddy, The Ben, …. n’abandi ntavuze mugenzure neza abagize iryo tsinda hari icyo muza kubona kandi ntago biri kure cyane kuki abo bantu aribo batakwa cyane kuri social media !? Ese ni inde ubataka!? Ayobowe nande!? Akorana nande!? Agamije iki!? Ibyo byose mubyibaze murasangamo urwango ariko byitwa showbiz no Gutwika”.

(Yiyambaza cg ataginga RIB) @ribrwanda sinzi impamvu mwemera ko uru rwango ruhemberwa biciye kuri social media by’umwihariko YouTube.

NB: Icyaha kjjyanwa mu nkiko ntikijyanwa kuri YouTube,…. Ikibazo cyamatsiko kuki birukira kuri YouTube aho kujya mu nkiko!? Nawe byibaze hanyuma ushungure mbere y’uko ugendera ku marangamutima !?

Aya magambo uyu muhanzi yatangaje akomeje kuvugisha abatari bacye ndetse ubonako ashyigikiwe n’abatari bacye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Babo yongeye kugaragaza urukundo akunda mama we umubyara, amubwira amagambo amuri ku mutima – AMAFOTO

RIP! Umunyamakuru wa Radiyo ukunzwe wari waraburiwe irengero yasanzwe yapfuye