in

Yabanyomoje: Umuhanzi Mike Kayihura yatangaje ukuri kubavuga ko yaretse umuziki burundu

 

Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Mike Kayihura benshi bakunze kwita Mr English bitewe n’icyongereza kinshi akoresha mu bihangano bye yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko yaba yararetse uyu mwuga.

Mike Kayihura umaze igihe kirenga umwaka adasohora indirimbo nshya ndetse bigatuma benshi batangira gusakaza inkuru yibihuha ivuga ko uyu muhanzi yaretse umuziki burundu gusa uyu muhanzi yanyomoje aya makuru abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Aho yasubije umwe mu bakoresha uru rubuga rwa Twitter wagize ati:” Nubwo yaretse umuziki indirimbo ze ziracyaruta izabahanzi benshi bakiri mu muziki harimo nuwo nguwo ufana”.

Umuhanzi Mike Kayihura yasubije muri aya magambo ati:” Urabizi ko nawuretse surely”.

Aya niyo magambo umuhanzi  Mike Kayihura yasubije abamukuraga mu muziki bigaragaza ko atawuretse nk’uko yabigaragaje.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo arakura! Shaddyboo yifatiye Hakimi ku gahanga

Mvukiyehe Juvenal yahaye ubutumwa bukomeye APR FC ikomeje kwigamba kuba iyoboye urutonde kugeza ubu