in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Will Smith avuze Impamvu yemeye ko umugore we amuca inyuma

Umugore w’Umukinnyi w’amafilime, Will Smith yamucuritse ubwenge kugeza aho yamwemereye kumuca inyuma kubandi bagabo.

Will Smith aherutse kuvuga yeruye kubyerekeye n’uburyo yashakanye n’umugore we, Jada Pinkett Smith nyuma yuko bimaze kugaragara ko yari afitanye umubano nundi mugabo mu myaka mike ishize.

Jada yemeye ko hashize imyaka ine n’igice, ubwo we na Will bateganyaga gutandukana yari afitanye umubano na Kanama Alsina kubera ko Will Smith yari yaramwereye kumuca inyuma ngo kuko urushako atari gereza.

Mu kiganiro ‘Will yagiranye n’ikinyamakuru GQ yashyize ukuri hanze avuga ko ari we wahaye uburenganzira umugore we ngo akore icyo ashaka.

Will yagize ati: “Jada ntabwo yigeze yemera gushyingirwa bisanzwe… Jada yari afite abo mu muryango bafitanye umubano udasanzwe”. “Noneho yakuze mu buryo butandukanye cyane n’ukuntu nakuze. Habayeho ibiganiro bitagira ingano, gutunganirwa ni iki? Ni ubuhe buryo bwiza bwo gusabana nk’abashakanye? Kandi ku gice kinini cy’imibanire yacu, gushaka umugore umwe nibyo twahisemo, ntidutekereza ko umuntu umwe umwe ari we wenyine utunganye. “Twagiye twizerana n’ubwisanzure, twizera ko abantu bose bagomba kwishakira inzira zabo. Kandi gushyingiranwa kwacu ntibishobora kuba gereza. Kuba buri wese yagira umudendezo no kwisanzura, kuri njye, nicyo gisobanuro cyiza cyane cy’urukundo “.

Smith yavuze ko atazi neza niba amateka ya Jada avuga ko aryamana na Alsina cyangwa amaherezo akaba yarahisemo kutandika kuko yumvaga azavuga gusa ku bitekerezo bye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amayeri yoroshye yatuma wigarurira umutima w’umukobwa wakwanze.

Umugore wa Tom Close yavuze amagambo akomeye ku mukobwa we w’imfura