in

Wasanga uraho utarabimenya: Menya ibintu umusore uzi ubwenge abayifuza ku mukobwa

Buri musore wese uzi ubwenge ahava akagera abayifuza kuzarushinga n’umukobwa mwiza cyane niyo mpamvu nifuje kubereka ibintu umusore uzi ubwenge agenderaho agiye gutereta.

Niba uri umukobwa menya uburyo ugomba kwitwara kugira ngo nuhura n’umusore atazagucika kuko uzaba wujuje ibyo yifuza byose.

Tugiye kwibanda ku basore bafite imitekerereze ikuze ndetse bakuze muburyo bwose:

1. Abasore bazi ubwenge bikundira abakobwa bashabutse cyane:

Abasore bazi ubwenge banga gukina mu rukundo  kandi buri gihe bahora batekereza ku bakunzi babo kandi burya abasore bazi ubwenge bakururwa cyane n’ibikorwa abakunzi babo babakorera kurusha amagambo kandi bahora bifuza ko mukorana utuntu twinshi dutandukanye.

2. Abasore bazi ubwenge bikundira abakobwa bigenga:

Abakobwa benshi ndetse n’abagore muri rusange baziko abagabo bakunda abagore bifitiye intege nke gusa ku basore bazi ubwenge ntago ariko bimeze kuko umusore uzi ubwenge akunda umukobwa uzigukora ku buryo ubuzima bwe buba budashingiye kuri we.

3.  Abasore bazi ubwenge bikundira abakobwa basobanutse mu marangamutima:

Umusore uzi ubwenge azagucungira mu magambo umusubiza mu gihe mwagiranye ikibazo uko umusubiza nibyo bigena uko akongerera icyizere cyo kubana na we kuko baba bakeneye abakobwa batabacira urubanza ahubwo babegera bakaganira ku kibazo bagiranye bakagikemura mu buryo bwiza.

4. Abasore bazi ubwenge bakunda abakobwa bashamaje kimwe n’abandi basore bose:

Aba nabo bakenera abakobwa bashamaje mbese bafite uburanga ari beza cyane nabo bareba uburyo ugaragara inyuma.

 

 

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yasekeje benshi ku Isi: Umunyarwenya Barry Humphries yitabye Imana

“Uretse kudahembwa no kurya ni ikibazo” Umutoza umwe mu Rwanda agaruka ku bukene bwugarije ikipe ye