in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze

Wari uziko igishishwa cy’umuneke gishobora gukora ibitangaza ku ruhu rwawe?

Umuneke n’igishishwa cyawo bifite ibyiza bitangaje ku ruhu rw’umuntu ,igishishwa cy’umuneke kigira intungamubiri hamwe n’ibifasha uruhu kurwanya iminkanyari ,imirongo mu maso hamwe no kwangirika k’uruhu.

Iminkanyari yo mu maso ibaho mu gihe cyubuzima bw’abantu, mu gihe uruhu rutakaje itoto rugahinduka nk’urudasanzwe ,rugatakaza gukomera rukorohera.

Rimwe na rimwe gusaza kuruhu n’iminkanyari bishobora kubaho mu buryo busanzwe, nabyo bivuka biturutse ku myitwarire yubuzima ubamo nko kunywa itabi n’ibindi.

Hari byinshi byo mu maforumasi byagufasha harimo nk’amavuta ,hamwe n’ubundi buryo bwubwiza bwo gukemura ikibazo ,ikindi hari undi muti wakora wibereye iwawe mu rugo.
Umuti woroshye gukorwa wo mu rugo ugizwe n’ibintu karemano burigihe n’uburyo bwiza bwo gukoresha ku ruhu kuko n’ibisanzwe / nta miti kandi nta n’ubwo bigira ingaruka mbi.

Igishishwa cy’umuneke kiroroshye gukoresha ku ruhu kugirango ukureho ibiheri n’inkovu zabyo, bigasiga uruhu rusukuye kandi rudafite inenge kandi bikorwa muburyo bworoshye cyane. Icyo ukeneye gusa ni igishishwa cy’umuneke ukajya ugisigaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda k’umusore w’umunyarwanda ugiye kwicwa n’ikibyimba cyo mu ijosi||abaganga byabateye ubwoba.

Ibibaye ku mwana wo mu Rwanda wakoze tingatinga mu biti(Video)