in

Wagirango bari kuzinywa mu mazi! Muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR) birakekwa ko hari undi mukobwa wakuyemo inda akajugunya umwana mu bwiherero

Mu majyepfo y’u Rwanda muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hongeye kumvikana ibihuha bivuga ko hari undi mukobwa wakuyemo inda.

Bamwe mu bari aho ibyo byabereye, bavuze ko ibyabaye byagizwe ibanga ariko ko hari undi mukobwa wakuyemo inda akajugunya umwana mu bwiherero.

Umwe yagize ati “Ni akana nyine k’agakobwa kakuyemo inda. Birangira nyine kabiroshye mu bwiherero. Njye nabonye amaraso ava imbere y’ubwiherero.”

Ni igikorwa cyakomeje kuba ubwiru kugeza mu masaha ya saa saba n’igice, aho abayobozi bari muri iyi nyubako, bageze aho bareka n’abandi banyeshuri bagombaga kwiga nyuma ya saa sita barinjirira, amasomo arakomeza.

Nyuma y’uko bemereye aba banyeshuri kwinjira, hagaragaraga ibikorwa by’amasuku ndetse hari n’icyapa kibisobanura ko miri iyo nyubako hari gukorwa isuku.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mukobwa baketseho gukuramo inda atari byo ahubwo yari arwaye mu nda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yatumye avuga i Kinyarwanda: Indirimbo ya Chriss Eazy na Shaffy yishimiwe bikomeye n’umushinwa wayibyinaga mu buryo budasanzwe -AMASHUSHO

Bruce Melodie w’i Kigali nawe arimo! Urutonde rw’abahanzi 15 bo muri Africa baca agatubutse ku muntu ushaka ko bamutaramira