in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Wa munyarwandakazi ufite ibiro 300 yarongowe koco||ashaka kuba Miss Rwanda.

Uwimana Ingabire Jacqueline bakunze kwita maneke ni umwe mu badamu bafite ibiro byinshi mu Rwanda aho kuri ubu apima ibiro 300 byose.

Jacqueline  w’imyaka 47 y’amavuko utuye mu karere ka Musanze, avuga ko mu buzima busanzwe akunda kurya akawunga n’agasosi ariko ibiro bye bikanga bikiyongera.Atangaza ko yavutse afite ibiro 5 kuburyo bitari byoroshye ku mubyeyi we kumuheka kuko yari anamutse.Uyu mudamu avuga ko ibiro byaje gukomeza kwiyongera kugeza ubwo mu mwaka ushize yari afite ibiro 350.Jacqueline avuga ko yakomeje gukora imyitozo ngororamubiri itandukanye kugirango ibiro bye bigabanuke aho asigaranye ibiro 300.

Abajijwe ku buzima bwe busanzwe ,yatangaje ko akora akazi ko gucuruza mu isoko rya Musanze ,ndetse akaba anakina muri filme zitandukanye mu Rwanda. Ku buzima bw’urukundo yavuze ko mu 1993 aribwo yashakanye n’umugabo we, wamutwaye koco(uburyo umukobwa yajyaga gusura umusore agahita amukingirana ,ubundi agatangaza ko yarongowe ntabe yamurekura,agahita amugira umugore we).Yavuze ko nyuma y’imyaka 4 umugabo we yaje kwitaba Imana. Jacqueline avuga ko yifuza kuba Miss w’abantu babyibushye mu Rwanda.

Yagize ati:” abantu tubyibushye natwe turi beza,turambara tukaberwa,nanjye urabona ko ndi mwiza.Ndiyamamaje bazantore muri nyampinga w’u Rwanda mu bantu babyibushye.Habaho Irushanwa rya Miss muto njye nzahagarira ababyibushye.”

Jacqueline yavuze ko kubera ibiro byinshi afite hari ibyo atabasha gukora cyangwa muri sosiyete bakamufata ukundi.Urugero ngo biramugora kubona moto imutwara, ndetse ntiyagenda ku igare kuko ntiryamubasha.Avuga ko hari uburwayi afite mu muhugo aho yagiye kwivuza bamubwira ko kumubaga byamutwara miliyoni 5 bituma abyihorera ,ariko ngo hari igihe kigera akabura uko ahumeka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Mu byishimo byinshi The Ben atunguye Pamella.

Ibyo Ndanda yavuze ku mwana yabyaranye na Anita .