in

Wa mumotarikazi waciye ibintu kuri Twitter,noneho dore ibimubayeho.

Mu minsi ishize nibwo hasakaye amashusho n’amafoto kuri Twitter y’umukobwa w’umumotari ,abantu benshi birabatangaza kubona uyu mukobwa mwiza akora ubumotari gusa byaje kurangira bigaragaye ko uyu mwari ari amashusho y’indirimbo ye yise motari yakoraga.

Rukundo Agnes waciye ibintu kuri Twitter akaba yamaze gusinya muri Sosiete ya Alain Muku ifasha abahanzi aho yasimbuye umuhanzikazi Clarisse Karasira. Rukundo urangije amashuri yisumbuye mu bwarimu, asanzwe atuye mu karere ka Nyagatare.

Kuri shene ya Youtube uyu mwari yavuze ko yandikiye Alain Muku amusaba ubufasha, undi nawe amusaba kumwoherereza ibihangano bye bityo akumva impano ye.

Nyuma yo kohereza amajwi aririmba agashimwa, yahise atangirana imikoranire na Boss Papa ya Alain Muku, kugeza ubu akaba amaze gusohora indirimbo ebyiri zirimo na ‘Motari’ aherutse gusohora.

Indirimbo ‘Motari’ yasohotse ikurikira ‘Subira ku isoko’ ari nayo uyu mukobwa yahereyeho ubwo yatangiraga umuziki.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kwicwa n’inzara bakiyambaza umukire, ibyo bakorewe ntibisanzwe.

Amashusho y’imbwa iha ubutabazi bw’ibanze umusirikarekazi urwaye yasekeje abantu.