in

Nyuma yo kwicwa n’inzara bakiyambaza umukire, ibyo bakorewe ntibisanzwe.

Abagore babiri bo muri Kenya bishwe n’inzira bigira inama yo kujya gusaba ibyo kurya ku mukire Isaac Mwaura, aho kubaha ibiryo abaha ingorofani ngo bajye kwishakira imirimo y’amaboko bakora babone ibibatunga.

Aba bagore, Beta Wanjiru na Abija Njeri bahize akazi barakabura bahitamo gusaba. Mu gihugu cya Kenya, ingorofani benshi barayikoresha cyane mu gusunika imitwaro cyangwa no gutembereza ibicuruzwa nk’imigati, imboga n’utundi tuntu, muri macye hari benshi bitunze. Amakuru avuga ko aba bagore bigiriye inama yo kwinjira kwa Isaac Mwaura, umuherwe akaba n’uwahoze muri Sena, maze bagahabwa ingorofani.

Amakuru ya kenyan post avuga ko aba bagore batahawe ingorofani, gusa ahubwo banahawe amafaranga macye yo kubona igishoro gito bakaba bakoresha ingorofani batwara ibicuruzwa bicye. Kuba ari abagore, bagahabwa ingorofa, nta kibazo kirimo kuko nabo bagomba gukora akazi kose nk’uko uyu mukire yabigarutseho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inseko ya Miss Muyango yazamuye amarangamutima y’abiganjemo abasore(AMAFOTO)

Wa mumotarikazi waciye ibintu kuri Twitter,noneho dore ibimubayeho.