in

Wa mukino ntabwo ukibaye! Umukino wari witezwe hagati ya Rayon Sports WFC na APR WFC ntabwo ukibaye bitewe n’uburangare bwa APR WFC

Byari byitezwe ko ikipe ya APR FC y’abagore izazamuka mu kiciro cya mbere maze igahura na Rayon Sports y’abagore kuri finari kugira ngo hitoremo ikipe izamuka mu kiciro cya mbere ifite n’igikombe.

Kubera ko mu kiciro cya kabiri mu bagore hakinwa mu matsinda 2, ntabwo Rayon Sports WFC yigeze icakirana na APR WFC kubera ko zitari mu itsinda rimwe.

Gusa umukino wazo wari witezwe ko uzaba ubwo izi kipe zombi zari kugira amahirwe zombi zikazamuka mu matsinda yazo ari iza mbere, gusa APR WFC yo ntiyabigezeho.

Nyuma yo gutsindwa n’Indahangarwa WFC ibitego 2-0, bisanga 1-1 bari banganyirije i Huye, APR FC y’abagore ntiyashoboye kuzamuka uyu mwaka.

Ubwo Indahangarwa y’i Kayonza niyo izahura na Rayon Sports WFC ku mukino wa nyuma kuko Rayon Sports WFC yo yabigezeho nyuma yo kwandagaza Nasho WFC ibitego 10-1.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Guhitamo umuhanzikazi mwiza w’umwaka muri ‘The Choice Award 2022’ byagoranye ariko biza kurangira igihembo kibonye nyiracyo

Bwa mbere M Irene yavuze kuri Niyo Bosco bamaze igihe baratandukanye