in

Wa mugore ubyibushye cyane mu Rwanda tumugezeho ||Afite ibiro birenga 350|yifuza kuba Miss Rwanda

Yitwa Uwimana Ingabire Jacqueline bakunze kwita Maneka atuye mu Mujyi wa Musanze, aho akora akazi ko gucuruza mu isoko.Uyu mugore ni umwe mubafite umubyibuho udasanzwe mu Rwanda dore ko apima ibiro bigera muri 350 .

Ubwo yasurwaga n’itangazamakuru Jacqueline yatangaje ko nubwo afite ibi biro ,ngo byaragabanyutse kubera ko asigaye akora siporo.Yavuze ko akunda gukora udusiporo turimo :kugenda n’amaguru,gusimbuka ,kubyina yumva umuziki no kurambura bimwe mu bice by’umubiri. Yavuze ko mu biribwa yikundira akawunga.Abajijwe igihe yaba yaratangiye kubyibuhira.Yavuze ko yavutse nubundi ari munini,gusa uko yagiye akura niko ibiro bye byagiye biba byinshi birenga 350.

Jacqueline avuga ko hari abamwibasira bakamutuka ,bavuga ko abyibushye cyane, bakamwita ikigore, avuga ko kubera umubyibuho atabasha gukora urugendo rurerure n’amaguru.Yavuze ko kwa muganga bamusanzemo umuvuduko w’amaraso (hypertension)ariko kubera ko agenda akora siporo bigenda bimera neza.Asetsa cyane yavuze ko ashaka kuba Miss Rwanda kubera ko ari maneke.

Akunda gukora siporo.

 

Source:Afrimax TV

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yaciye ibintu nyuma y’amafoto y’abagore be babiri yashyize hanze

Ese waba ukunda gusaduka iminwa bya hato na hato?menya impamvu zibitera n’uko wabyirinda.