in

Vava Dorimbogo yashyize indi ndirimbo hanze yitwa ‘Mapenzi’, dore agashya yagarukanye muri iyi ndirimbo

 

Vava Dorimbogo yashyize indi ndirimbo hanze yitwa ‘Mapenzi’, dore agashya yagarukanye muri iyi ndirimbo.

Dorimbogo wamamaye nka Vava kuri ubu yaje mu buryo butangaje gusa ubu amaze kumenywa na benshi, ubu yashyize hanze indirimbo yise ‘Mapenzi’ nyuma y’igihe kitari kinini ashyize hanze iyo yise ‘Dore imbogo’.

Muri iyi ndirimbo ‘Mapenzi’, Vava yafatanyije na Emmy bakunze gukorana, ibyo yakoze bidasanzwe yumvikana aririmba inyikirizo aho aba avuga uburyo umugore adahari nta byishimo byabaho, avuga ko igihe cyose umugabo aba akeneye umugore, gusa ibi byose yabiririmbye mu ijwi ryasekeje benshi.

Vava wagiye unengwa cyane na bamwe bitewe n’ibiganiro bye aho bavugaga ko atazi ibyo arimo, abandi bakavuga ko bizarangira nk’uko n’abandi bigenda, akomeje kugaragaza ko afite aho atandukaniye n’abagiye baza bagakora ibyiswe ‘Gutwika’ ariko bikarangirira mu biganiro bakoreshejwe, nyuma bakazima Burundu.

Uyu mukobwa amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Iroma’ na ‘Dore imbogo’, yagaragarijwe urukundo n’abanyarwanda batandukanye.

Ubu indirimbo ye yise Mapenzi yageze ku rubuga rwa YouTube aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 11.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo:Umusore wafatanywe Amafaranga arenga miliyoni 1frw yayibye murugo yakoragamo yiregura yavuze ikintu cyasekeje abantu

Manishimwe Djabel wavuye mu bihano bya APR FC yongeye guhabwa inkuru nziza n’ubuyobozi