in

Gasabo:Umusore wafatanywe Amafaranga arenga miliyoni 1frw yayibye murugo yakoragamo yiregura yavuze ikintu cyasekeje abantu

Umusore wafatanywe Amafaranga arenga miliyoni 1frw yayibye murugo yakoragamo yiregura yavuze ikintu cyasekeje abantu.

Uwakoraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ukurikiranyweho kubiba amafaranga arenga Miliyoni 1 Frw, akimara kuyafatanwa mu Karere ka Ngoma, yemeye ko yayibye koko ariko ko atigeze ayabara ngo amenye umubare w’ayo yatwaye.

Uyu witwa Jean Pierre w’imyaka 33 y’amavuko, yafatiwe mu Murenge wa Rukumbere, mu ijoro ryo ku ya 15 Ugushyingo 2022.

Nyuma yuko afashwe , bamusanganye 1 096 000 Frw mu gihe uwibwe avuga ko yamwibye 1 300 000 Frw.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu Jean Pierre akimara gufatwa yiyemereye ko ayo mafaranga ari ayo yibye umukoresha we mu Mujyi wa Kigali, gusa avuga ko atigeze ayabara ngo amenye umubare wayo kandi ko nta yandi yigeze akuraho.

Uyu ukurikiranyweho kwiba umukoresha we, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukumberi kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe amafaranga yafatanywe yamaze gusubizwa nyirayo.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu bushobozi bwose waba ufite dore ibyo kurya utagakwiye kubura ku ifunguro ryawe rya buri munsi, benshi barabyirengagiza

Vava Dorimbogo yashyize indi ndirimbo hanze yitwa ‘Mapenzi’, dore agashya yagarukanye muri iyi ndirimbo