in

Manishimwe Djabel wavuye mu bihano bya APR FC yongeye guhabwa inkuru nziza n’ubuyobozi

Nyuma y’ibihano, kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel yagarutse muri bagenzi be ndetse akora imyitozo ya mbere yitegura Kiyovu Sports.

Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ni bwo APR FC yamenyesheje Manishimwe Djabel n’umutoza mukuru Adil Erradi Mohammed ko bagagaritswe n’iyi kipe mu gihe cy’iminsi 30 kubera imyitwarire yabaranze itarashimishije ubuyobozi bw’ikipe, ni nyuma yo guterana amagambo mu itangazamakuru.

Ibihano bya Djabel byarangiye tariki ya 13 Ugushyingo 2022 agomba gutangira akazi ku wa 14 Ugushyingo ariko bihurirana n’uko ikipe yari mu kiruhuko.

Ejo hashize ni bwo yasubukuye imyitozo i Shyorongi ari na bwo na Djabel yakoraga imyitozo ye ya mbere nyuma y’ibihano.

Nyuma y’ukwezi Manishimwe Djabel atari gukorera imyitozo mu ikipe ya APR FC, uyu mukinnyi yagarutse ari ku rwego ruhambaye rw’imikinire kuko yakoraga imyitozo ku giti cye, umutoza Ben Moussa akaba yiteguye kumukoresha mu mikino iri imbere.

Iyi myitozo yayobowe n’umutoza wungirije, Ben Moussa ni nyuma y’uko Adil nubwo ibihano byarangiye ariko ataragaruka mu kazi ndetse amakuru akaba avuga ko atazanagaruka ahubwo yiteguye kurega iyi kipe muri FIFA kuko yamuhagaritse binyuranyije n’amategeko.

APR FC iritegura umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona uzayihuza na Kiyovu Sports tariki ya 23 Ugushyingo 2022.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Vava Dorimbogo yashyize indi ndirimbo hanze yitwa ‘Mapenzi’, dore agashya yagarukanye muri iyi ndirimbo

Ubuyobozi bwa Manchester United bwerekanye umujinya w’umuranduranzuzi bufitiye Cristiano Ronaldo ubwo bashwanyaguzaga amafoto ye manini yari yometse kuri stade ya Old Trafford(Amafoto)