in

Uyu we yitwa Musa yicaga abakobwa gusa akabikora ari uko abanje kubasambanya

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Ukuboza 2023, Urukiko Rukuru rwa Kampala rwakatiye uwitwa Musa Musasizi w’imyaka 25 y’amavuko, igifungo cy’imyaka 105.

Ni nyuma y’uko ahamijwe icyaha cyo kwica abakobwa bane bari inshuti ze aho yabanzaga kubasambanya ndetse n’uruhinja rw’amezi atatu mu mwaka wa 2021.

Uyu musore yemeje ko yishe aba bantu uko ari batanu barimo abakobwa bane bari abakunzi be n’uruhinja rwe rw’amezi atatu, ubu bwicanyi yabukoreye mu Mujyi wa Nakulabye, muri Rubaga mu Mujyi wa Kampala.

Urukiko Rukuru rwanzuye ko afungwa igihano kirekire ngo kuko ari cyo gikenewe mu kurinda abana b’abakobwa barimo n’umukobwa w’uregwa w’imyaka itandatu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Isimbi Amandine wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Amandah Darling ukundana n’abo bahuje igitsina (Lesbian) yitekerejeho asanga yarayobye

Indi cyipe ikomeye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yirukanye umukinnyi