in

Uyu mugabo yakoze agashya ajya gusezerana n’umugeni we yambaye mu buryo busekeje|benshi bamuhaye inkwenene.

Ubusanzwe umusore/umugabo ugiye gukora ubukwe agira uburyo yambaramo bujyanye n’ibirori.Gusa uyu we yaciye ibintu nyuma yo kugaragara yambaye imyenda itiyubashye ku munsi wubukwe bwe.

Uyu mugabo ukomoka ahitwa Benue muri Nigeria yagiye muri uyu muhango yiyambariye ipantaro ya Jeans[ikoboyi] ndetse n’ishati izwi muri iki gihugu nka dashiki.

Inshuti ze nizo zashyize hanze aya mafoto mu rwego rwo kumushimira intambwe yateye gusa zivuga ko ariwe muntu wa mbere ukoze ubukwe yambaye imyenda isanzwe.

Benshi mu banyafurika batangiye kuva mu mihango yo kwambara amakositimu n’amakanzu y’imyeru mu bukwe aho mu bihugu by’Uburengerazuba bwa Afurika bamwe basigaye biyambarira gakondo.

Uyu mugabo yagiye kubihuhura yiyambarira n’amadarubindi y’umukara akunze kwambarwa n’ibyamamare bishaka kwemeza abafana.Icyakora umugore we yari yiteguye neza ndetse yambaye agatimba nk’ibisanzwe nk’umuntu washyingiwe.

Umwe mu nshuti ze yanditse ati “Uyu abaye umuntu wa mbere ukoze ubukwe yambaye jeans na Fulani danchiki.Ni inshuti yanjye.Wakoze kwirengagiza imyambarire yazanywe n’Abongereza wihitiramo ibyawe.Wakoze cyane”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze ari umugore w’umuherwe Jeff Bezos agiye kurongorwa n’umwalimu.

Amwe mu mafoto utigeze ubona y’udushya twaranze ubukwe bwa Nicole wazanye umupira wo gukina aho kuzana indabo