in

Uwayezu Jean Fidel akomeje gutuma abafana bamwenyura! Rayon Sports isinyishije undi mukinnyi wari ukenewe cyane

Ikipe ya Rayon Sports nyuma ya byinshi byayivugwagamo yamaze kongererwa amasezerano umukinnyi wayo yari ikeneye cyane.

Kuri uyu wa gatanu abayobozi ba Rayon Sports babyukiye ku bilo ndetse n’umuterankunga mukuru wayo SKOL kugirango ishake uko isinyisha abakinnyi bashya ndetse yongerere n’abari barangije amasezerano ikeneye.

Muri abo bakinnyi iyi kipe ikomeje gusinyisha harimo Mitima Isaac myugariro wayo wayihetse cyane umwaka ushize. Uyu mukinnyi yongereye amasezerano y’imyaka 2 ndetse bivugwa ko ahawe Milliyoni 15 z’amanyarwanda.

Ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha w’imikino izakina irushanwa rya CAF Confederations Cup. Harabura iminsi igera kuri 7 gusa kugirango iyi kipe ibe yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi n’abatoza izifashisha umwaka utaha.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
10 months ago

Mushatse mwagabanya ubunyamwuga bwahafi yantabwo🤒
Ibi nibiki??

Screenshot_20230623-131538.png

Polisi ya Uganda ubwo yageraga ahabereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi n’indi yari itwaye Pasiteri Theogene yasanze 3 bamaze gushiramo umwuka – VIDEWO

Ni iki cyabuza injangwe gusimbuka idirishya rya metero 3, kandi yasimbuka n’izirenze 5?