in

Uwari umutoza wa APR FC, Thierry Froger yahawe amahirwe yo kujya guhahira ahandi nyuma yo guhesha iyi kipe igikombe idatsinzwe muri shampiyona

Ikipe ya APR FC yemeje ko uwari umutoza wayo Thierry Froger itazakomezanya na we nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona kandi idatsinzwe.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024 nibwo yatoje umukino we wa nyuma w’umunsi wa 30 ari na wo usoza shampiyona aho yakiriye Amagaju amakipe yombi anganya 1-1.

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko amasezerano ya Thierry Froger yarangiye ndetse ko umwaka w’imikino utaha batazakomezanya.

Yagize ati “Ntabwo tuzakomezanya, ntabwo tuzakomezanya. Tuzamuha amahirwe ajye gushakira ahandi ariko natwe nadusaba tuzongera tubyigeho turebe niba ibyo twamutumye yarabikoze asabe akazi nk’uko abandi bazagasaba, ariko kugeza ubu amasezerano ye ararangiye nk’uko hari abakinnyi amasezerano ya bo arangiye, ubwo ntabwo ari aba APR FC.”

Thierry Froger yegukanye shampiyona adatsinzwe umukino n’umwe, yatsinze imikino 19 anganya 11. Ni igikombe cya 22 APR FC yegukanye, kiba igikombe cya 5 kikurikiranya yegukanye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yirukanye Bruce Melodie wari butaramire abakunzi bayo ku munsi wo guhabwa igikombe cya shampiyona

Ukuri ku ifoto yasakaye hose igaragaza Pamella wa The Ben atwite inda y’imvutsi