in

Uwari inkingi yamwamba mu bakinnyi ba APR FC yabonye ikipe nshya

Ishimwe Fiston wakinira ikipe ya APR FC, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali ku ntizanyo y’umwaka umwe.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo bamwe mu bayobozi basigaranye ikipe ya AS Kigali bagiye gusaba umukinnyi Ishimwe Fiston ko bamutizwa mu igihe cy’umwaka w’imikino 2023-24.

Uyu musore w’imyaka 24, yari amaze umwaka umwe muri APR FC yagezemo avuye mu ikipe ya Marine FC.

Ishimwe Fiston yari mu bakinnyi APR FC yabwiwe ko batazakomezanya, ariko bamumenyeshako akibafitiye umwaka w’amasezerano, ariyo mpamvu atapfa kugenda uko yiboneye.

APR FC yari yasabye uyu mukinnyi ko yaba asubiye muri Marine FC, ariko ntibyakunda.

Mu biganiro ubuyobizi bwa APR FC bwagiranye na AS Kigali harimo ko uyu mukinnyi agomba kubakinira mu mwaka w’imikino utaha, ariko AS Kigali ikajya imwihembera.

Ishimwe Fiston yagize umwaka w’imikino mwiza 2021-22, ubwo yazaga mubakinnyi b’abanyarwanda batsinze ibitego byinshi, byatumye APR FC imurambagiza ikanamwegukana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yatangiye kubivangavanga! Umukinnyi waguzwe agomba kwatakira Rayon sports umutoza yamuhinduriye umwanya nyuma yo kubona hari undi mwanya akina neza

Imibiri yabo izaba ari umutamenwa! Ihere ijisho amafoto y’abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bari mu cyumba ngororamubiri (Gym)