in

Uwahoze ari umufana wa Bruce Melodie yabaye Gafotozi we| Umva uko gukorana biba bimeze| Promesse Kamanda

Isimbi Kamanda Assumpta uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Promesse Kamanda akaba ari Gafotozi wa Bruce Melodie yavuze uko biba bimeze gukorana na Bruce Melodie yafannye kuva kera nyuma Imana ikaza kumuhuza nawe bagatangira gukorana. Ni mu kiganiro Promesse yagiranye na ISIMBI TV.

Promesse Kamanda yavuze ko kuva kera yari umufana ukomeye wa Bruce Melodie dore ko n’abo biganaga bose bari babizi. Gukorana na we kuri ubu akaba abona ari umugambi w’Imana.

Promesse yavuze ko iyo we na Bruce Melodie ndetse na Team Management ya Bruce Melodie bari gukora a haba hari urugwiro rwinshi. Yongeyeho kandi ko mbere yuko akorana na Bruce Melodie yabanje kuba inshuti ye cyane ku buryo no kuri ubu ubucuti bwabo bwakomeje ndetse buruta n’akazi bahuriramo. Yagize ati « Team yose harimo ubucuti bwinshi mbere yo kujyamo akazi ».

Promesse Kamanda kuri ubu niwe Gafotozi wa Bruce Melodie

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inka 300 zahasize ubuzima: Abayisiramu basangiye n’abakirisitu akaboga ku munsi mukuru wabo

Mama Nick n’umwana we barahatwitse| Bavuze ku ibere rya Ariel Wayz| Bisanzuranaho cyane