in

Mama Nick n’umwana we barahatwitse| Bavuze ku ibere rya Ariel Wayz| Bisanzuranaho cyane

Mama Nadia n’umwana we

Mukakamanzi Beata uzwi muri filime ya City maid nka Mama Nick na Nadia yakoze ikiganiro ari kumwe na Nadia usanzwe ari umwana we muri city maid. Muri iki kiganiro aba bombi bagiranye na ISIMBI TV cyaranzwe n’urwenya rwinshi, Mama wa Nadia yavuze byinshi bijyanye nuko abanye n’umwana we, Nadia, ndetse anamugira inama.

Mama Nadia yavuze ko yagiriye inama zitandukanye Nadia nyuma yuko yinjiye muri sinema. Zimwe muri izo nama ni ugukunda akazi ndetse no kubaha abayobozi be. Nadia nawe yavuze ko hari byinshi Mama we yagiye amubwira ndetse bikaba byaramufashije kugeza no kuri uyu munsi.

Nadia yagize icyo avuga ku bijyanye n’inkuru yavuzwe nyuma yuko amashusho agaragaza ibere rya Ariel Wayz agiye hanze aho yavuze ko abantu batakagombye kuba barayatangariye cyane dore ko umwambaro yari yambaye uko yawambaye ariko wambarwa. Yongeyeho ko abantu bakabije cyane ku buryo nk’umuntu utarirebeye ariya mashusho ashobora gukeka ko Ariel Wayz yaba yarerekanye ibere rye ryose arikuye mu mwenda nyamara atariko byagenze.

Mama Nadia n’umwana we

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze ari umufana wa Bruce Melodie yabaye Gafotozi we| Umva uko gukorana biba bimeze| Promesse Kamanda

Umugore wanjye yumvira Nyina kurusha uko anyumvira| Nkore iki ko bimbangamiye?