in

Uwabitse urupfu rwa Yvan Buravan yibasiwe

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo umunyamakuru Samuel B. Baker yasohoye itangazo abinyujije ku rubuga rwa twitter ye, avuga ko umuhanzi Buravan atakiriho, aho yagize ati” nubwo ntarabasha kubimenya neza ngo mbyemeze ku giti cyanjye ariko Yvan Buravan ntawe ukiriho, ndi kubikurikirana ndabamenyesha”.

Ubwo yatangazaga ibingibi, Yvan Buravan yari akiri muri Kenya aho yari yaragiye kwivuriza, ari nabwo haciye iminsi umuryango we watangaje ko yerekeje mu buhinde, gusa akimara kubitangaza imbuga nkoranyambaga zaramugaye cyane, ndetse abanyamakuru bakorera ahantu hose haba kuma radio ndetse na Youtube bavuga ko uyu munyamakuru Atari umunyamwuga.

Mu kiganiro apotre Mutabazi yagiranye na The choice live, yikomye bikomeye uyu munyamakuru Baker, kugeza n’ubwo avuga ko nta bwenge afite, aho abikomozaho yagendeye ku mikorere y’uyu munyamakuru.

Yakomeje avuga ko noneho byabaye bibi cyane nyuma y’uko Yvan Buravan yitabye Imana, kuko uyu munyamakuru Baker yongeye gutangaza avuga ko umuryango wa Buravan hari ibintu uri guhisha ku rupfu rwe, ibi bikaba bimeze nk’aho ari gukomeza gushyigikira ibyo yari yanditse mbere avuga ko Yvan Buravan yari yapfuye, bityo bikaba bitari kuvugwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Barcelona izahura na Bayern Munich, dore amatsinda ya Champions league

Papa Sava ari mu byishimo byinshi