“Usobanuye Isi kuri njye” Umugore wa Bushali yamuteye imitoma itomoye ku Isabukuru ye y’amavuko

Usobanuye Isi kuri njye! Ayo ni amwe mu magambo ateye ubwuzu yuzuyemo urukundo rwinshi umugore wa Bushali yamubwiye ku Isabukuru ye y’amavuko.

Umukunzi w’umuhanzi Bushali, banabyaranye umwana w’umuhungu, ukoresha izina rya Pontesiano, yifurije isabukuru uyu muhanzi mu buryo bw’uzuye imitoma itagira uko isa.

Mu butumwa yageneye uyu musore babyaranye, yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko ku mugabo w’inzozi zanjye! Imana ikundindire kuri uyu munsi udasanzwe. Usobanuye Isi kuri njye, byose byanjye. Ndakwifuriza ibyiza byose Data”.

Uyu mugore yabwiye Bushali ko amukunda ndetse amwifuriza imigisha myinshi.

Muri 2021 nibwo byamenyekanye ko umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali yibarutse imfura y’umuhungu, abyaranye n’uwahoze ari umufana we bikarangira bakundanye.

Written by OLIVIER NTANTURO

NTANTURO Olivier is Sport & Entertainment journalist, Presenter on YEGOB Radio and owner of Guta Tv
+250789080197

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wari wagiye kureba umukino w’igikombe cy’isi yangiwe kwinjira ndetse aranafungwa kubera impamvu ikomeye

Videwo; Umugore yaciye ibintu ubwo yishimiraga igitego azamura agapira yari yambaye maze ibice bye by’ibanga bikajya hanze mu ruhame