in

Umunyamakuru wari wagiye kureba umukino w’igikombe cy’isi yangiwe kwinjira ndetse aranafungwa kubera impamvu ikomeye

Umunyamakuru Grant Wahl uyobora Substack ikubiyemo umupira w’amaguru akaba yarahoze yandika kuri Sports Illustrated, yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko atemerewe kwinjira muri sitade yaberagaho umukino w’igikombe cy’isi wahuje Amerika na Wales, kubera umupira yari yambaye.

Umupira we wari ushushanyijeho umupira w’amaguru ukikijwe n’umukororombya, ufatwa nkibara ryubwibone bw’umuryango wa LGBTQ uharanira inyungu z’abaryamana bahuje ibitsina.

Wahl yanditse kuri Twitter ko yabwiwe ati: “Ugomba guhindura umupira wawe. Ntabwo byemewe.”

Nyuma y’uwo munsi, Wahl yanditse ku rubuga rwa twitter avuga ko “ameze neza, ariko ibyo byari ibigeragezo bitari ngombwa”.

Yanditse ati: “Ndi mu kigo cy’itangazamakuru, ndacyambaye umupira wanjye.

Uyu munyamakuru yavuze ko yafunzwe hafi igice cy’isaha. Maze bamurekura bamubwira ati: “Genda abaryamana bahuje ibitsina.”

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yahaye isezerano rikomeye abakinnyi batatu yiteguye ko bazamufasha guha isomo rya ruhago Kiyovu Sports

“Usobanuye Isi kuri njye” Umugore wa Bushali yamuteye imitoma itomoye ku Isabukuru ye y’amavuko