in

Urutonde rw’abakinnyi 11 umutoza Carlos Ferrer azabanza mu kibuga bacakirana na Benin

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023 Saa Cyenda z’amanywa Ikipe y’Igihugu Amavubi izacakirana na Benin mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera mu gihugu cya Cote D’Ivoire.

Umukino ubanza wabereye i Cotonou ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe, aho igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Mugisha Gilbert usanzwe ukinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Urutonde rw’abakinnyi 11 b’Amavubi umutoza Carlos Alos Ferrer azabanzamo

Umuzamu : Ntwari Fiacre

Ba myugariro : Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy.

Abo hagati : Bizimana Djihad, Rubanguka Steve na Muhire Kevin.

Ba rutahizamu : Mugisha Gilbert, Meddie Kagere © na Raphael York.

Mu itsinda L ikipe y’Igihugu ya Senegal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6, Mozambique ifite amanota ane aho zombi zimaze gukina imikino ibiri gusa, mu gihe Amavubi afite amanota abiri, Benin ni iya nyuma n’inota rimwe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi 7 batigeze bahabwa ikarita itukura kuva batangira gukina umupira w’amaguru

FERWAFA yasubije amakipe yifuzaga kujya gusogongera Kigali Pelé Stadium