Hashize igihe gito cyane umuhanzi Luwano Tosh [Uncle Austin] ashimangiye urukundo rwe n’uwo babyaranye mu magambo yanditse amwifuriza isabukuru nziza ku munsi we w’amavuko,Kuri ubu Uncle yibanira na Joannah wamubyariye imfura ndetse bombi bongeye kwereka abakunzi babo ko urwo bakundana rwuzuye.

Joannah we ubwe yifashishije instagram yagize  ati’Niyo ntameze neza mfata amafoto nkayashyira hanze” Uncle Austin nawe ati” Ariko babe ,niyo mpamvu ngukunda ” ibi bakaba babyandikaga ku ifoto igaragaza Austin yiyegamije JoannahAmakuru agera kuri YEGOB.RW yemeza ko Uncle na Joannah bafitiranye urukundo rudasanzwe kuva  Uncle Austin atandukanye na Mbabazi Liliane(bari barabyaranye umwana umwe) mu buryo bwemewe n’amategeko mu mpera za 2015  ngo bahora barebana akana ko mu jisho ndetse ngo nubwo babana bitemewe n’amategeko bateganya ku rushinga ku mugaragaro.