Kuri iyi si hari abana bensh bakura bigana Cristiano Ronaldo haba mu mikinire mu myitwarire itandukanye nka Celebration cg uburyo agenda mu kibuga, gusa uyu mugabo we ngo asanga niyo wateka ibuye rigashya udashobora kuba nkawe.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Marca Cristiano Ronaldo akaba yabajijwe niba hari umukinnyi abona afite ubushobozi bwo kuzamusimbura mu myaka iri imbere “The Next Cristiano Ronaldo” maze niko gusubiza agira ati :”Nta mukinnyi numwe ushobora kuzaba nkanjye, kuko nta muntu ushobora kuba nk’undi. Abandi nabo baziyubakira amazina yabo ariko ntago bazaba njyewe  ntago byashoboka ko habaho undi umeze nkanjye.”
https://www.youtube.com/watch?v=5Uu7qBdNxkU